DUKWIYE KWEZWA MURI IKI GIHE
Iki ni igice cya kabiri
KUVA 20:14
"Ntugasambane."
GUSAMBANA NI IKI ?
Ndasobanura uburyo burindwi 7 iki cyaha gikorwamo :
1. GUSAMBANISHA AMAGAMBO
Umusambanyi mu magambo : Ni igihe cyose mu kanwa kawe hakunze guturukamo amagambo ateye isoni, icyo twita (ibishegu) bikakuranga mu biganiro byawe bwite wenyine cg se uganira n’abandi ukumva wishimiye kubihoza ku kanwa.
2. UBUSAMBYANYI BW’AMASO : UBUHEHESI
Ni igihe cyose urebye umuntu ukamwifuza nkuko Yesu yabivuze ati" Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.
Matayo 5:28
3. UBUSAMBYANYI BWO MU BITEKEREZO
Kugira umwanya utekereza ku busambanyi bikagutwara ubwenge kugeza ubwo bikugeza ku ndunduro yo kwikinisha.
4. UBUSAMBYANYI BWO MU BIKORWA BY’ISONI NKE.
Kumarana n’umuntu mu bwihisho cg ku mugaragaro mukora ibiteye isoni nko gusomana, kwagazanya (caresse), utubyiniro, n’ibindi bisa nabyo.
5. GUSAMBANA MU MUBIRI
Iyi ni résultats y’ibyo twavuze haruguru, Bibiliya iragira iti
"Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. 1 Abakorinto 6:18
6. UBUSAMBYANYI BWO GUSENGA IBIGIRWAMANA
EZEKIEL 16 : 30
Usomye iki gice wumva uburyo iyo abantu bimuye Imana bagatwarwa n’ibindi ntibabe bagikunda kwezwa buri gihe kubw’ijambo ry’Imana ahubwo bakagendana n’ibyadutse by’abatizera Imana ibafata nk’abagore b’abasambanyi bavuye Ku Mugabo w’isezerano bakajya mu buraya. Imana igufashe ugume ku mwimerere wawe.
7. UBUSAMBYANYI BW’UBUTINGANYI
Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana ? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana. 1 Abakorinto 6:9
Aba nibo bateje Isi akaga kuko uhereye kera kose iyo iki cyaha cyabonekaga mu bantu Imana yahitaga ibarimbura itazuyaje, none no muri iki gihe cyaradutse ibihugu byinshi bibyemera vuba ngo ni uburenganzira bwabo, abandi ngo Niko bavutse, niyo mpamvu nta yandi mahoro Isi itegereje uretse akaga kazagenda gasimburwa n’akandi.
Niba wiyumvise muri kimwe mubyo twavuze uko ari 7 ihane utazuyaje kuko umujinya w’Imana umanukiye Isi
Imana iguhe kwezwa uyu munsi
Ubu butumwa ubugezwaho na
Pierre Célestin U.
📞+250782836358
▶️ YouTube:Pierre Célestin U.
Twitter : Pierre Célestin U.
Instagram : Pierre Célestin U.
Facebook : Pierre Célestin U.
Messages
29 juillet 2021, 02:59, par Ir MATSIKO
Imana ibahe umugisha