2 Tim 2:19
Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”
Amagambo abanza (A).
Ubundi urufatiro rukunze kuvugwa cyane iyo bubaka inzu aho umwubatsi arwubaka mu akoresheje ibikoresho bikomeye mu buryo bungana n’imbaraga z’icyo azubakaho.
Yesu yavuze ko urufatiro itorero ryubatseho rukomeye ku buryo niyo amarembo y’ikuzimu yazikuka ntacyo yabasha kuritwara kuko ibuye ryubatseho Yesaya we yavuze ko ryageragejwe.
Muri iyi nyigisho tuzarebera hamwe amagambo abiri Pawulo yavuze yanditse kuri uru rufatiro gusa tutarayavuga ba umenye ko urufatiro ruriho kandi rukomeye ubwoba bushire niba urwubatseho nka wa munyabwenge Yesu yatubwiye.
Shalom.